Women working on seedlings for a Nature-based solutions project in Dire Dawa, Ethiopia

SUNCASA | Imijyi Idatezuka. Ibisubizo Karemano.

Umushinga wo gusakaza ibisubizo bishyingiye ku bidukikije mu Mijyi mu rwego rwo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe (NbS) ni umushinga w’imyaka itatu (3). Ugamije kubaka ubudatezuka bw’Imijyi, kubahiriza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye no kudaheza, ndetse no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima mu bihugu bya Etiyopiya, u Rwanda na Afurika y’Epfo.  

 

SUNCASA izagirira akamaro abantu miliyoni 2.2 batuye mu duce dukunze kwibasirwa n’imyuzure mu mijyi ya Dire Dawa (Ethiopiya), Kigali (u Rwanda), na Johannesburg (Afurika y’Epfo). Uyu mushinga uterwa inkunga na Global Affairs Canada binyuze muri gahunda y’Ubufatanye mu kubungabunga Ikirere, ukaba ushyirwa mu bikorwa na IISD hamwe n’Ikigo Mpuzamahanga cy’Umutungo Kamere (World Resources Institute), ku bufatanye n’imiryango itandukanye y’imbere mu bihugu ukoreramo.

 

Mu bikorwa bigize uyu mushinga ugendera ku kubahairiza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye harimo kubungabunga ibyogogo binyuze mu gutera ibiti aho bitari cyangwa kubisubiza aho byahoze, gutera ibiti bivanga n’imyaka, kurinda imbago z’inzuzi na za ruhurura no gutera ibiti mu mijyi mu rwego rwo kugarura urusobe rw’ibinyabuzima cyangwa kurinda ko rwangirika.