Yohanesiburu
Muri Yohanesiburu, Afurika y’Epfo, umushinga SUNCASA uzafasha mu kuzahura icyogogo cy’uruzi rwa Upper Jukskei, bigabanye imyuzure, bitunganye uburyo bwo guhangana n’ ubushyuhe mu mijyi, byongere umutekano w’amazi, bifashe abaturage kubona imibereho irambye, byagure ahantu hatoshye ndetse binabungabunge urusobe rw’ibinyabuzima bitandukanye. Ibisubizo bishingiye ku bidukikije byita ku buringanire (NbS) bizongerera ubushobozi bwo guhangana n’ihindagurika ry’ibihe ku bantu bagera kuri miliyoni 1.045, hanatangwa inyungu zindi zitandukanye nko guhanga imirimo ikabakaba 1000 yo kubungabunga ibidukikije igenewe cyane cyane abafite amikoro make kurusha abanda.
I Yohanesiburu, ibinyabuzima by’inzaduka byangiza amazi bibangamiye umutekano wayo kandi byongera ibyago by’imyuzure bityo bikica urusobe rw’ibinyabuzima. Abaturage batuye hafi y’umugezi wa Jukskei nabo bahanganye n’ubushyuhe buri hejuru n’ingaruka z’ubushyuhe mu mijyi, cyane cyane mu duce dukennye tudafite ubushobozi bwo kwirinda ibyo bibazo.
Icyogogo umugezi Jukskei uherereyemo kigizwe n’ibice binyuranye: Igice cy’utujagari, imidugudu myiza, igice gikorerwamo ubuhinzi, ndetse na santeri z’ubucuruzi budandaza. Igice cy’utujagari nicyo gifite ibyago byinshi byo kwibasirwa n’ingaruka z’imyuzure—gusenyuka kw’ibikorwa remezo, kwangirika kw’ibintu n’ibyago by’indwara bigaragara kenshi iyo habaye imyuzure.
Ku bufatanye n’abafatanyabikorwa bo mu gace, SUNCASA uzibanda ku kurwanya ibinyabuzima by’inzaduka bitangira inzira z’amazi, kurinda inkombe z’uruzi, guhangana n’ubushyuhe mu mijyi, no kongera umutekano w’amazi. Hazanakorwa ibikorwa byo gutera ibiti no guhinga indabo n’ibimera mu rwego rwo kwagura ahantu hatoshye no kongera ibimera gakondo.
Ibikorwa bya NbS Ku nkombe z’uruzi rwa Jukskei