Ibyerekeye SUNCASA
SUNCASA ni umushinga ushyira imbaraga mu guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe no kubungabunga urusobe bw’ibinyabuzima muri Dire Dawa (Etiyopiya), Kigali (u Rwanda), na Johannesburg (Afurika y’Epfo), binyuze mu gusubiza ibyifuzo n’ibikenewe byagaragajwe n’abaturage b’aho. Binyuze mu gusakaza ibisubizo bishingiye ku bidukikije (NbS) byibanda ku kubungabunga no gusana ibyogogo hubahirizwa n’ ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, uyu mushinga ugamije kongerera imijyi ubushobozi bwo kunamba mu bihe bidasanzwe n’ibihe by’ibiza biturutse ku mihindagurikire y’ikirere harimo n’imyuzure.
Abaturage bagera kuri miliyoni 2.2 batuye mu duce dukunze kwibasirwa n’imyuzure bazungukira mu bikorwa bya NbS byita no ku ihame ry’uburinganire. Byongeye kandi, abaturage bagera kuri miliyoni 7 bazagira inyungu mu kongererwa ubushobozi bwo guhangana n’ibibazo byo kubura amazi mu mijyi, ubushyuhe bukabije, inkangu, n’isuri, kandi bazabasha kubona imibereho irambye kandi itangiza ikirere binyuze muri uyu mushinga.
Bimwe mu bisubizo bishingiye ku bidukikije bizashyirwa mu bikorwa na SUNCASA birimo gusana ubutaka bwangiritse muri Dire Dawa no muri Kigali, gutera amashyamba no kuvugurura amashyamba yangiritse muri Kigali, ndetse no kurandura ibimera by’inzaduka byangiza umutungo w’amazi mu gace umugezi wa Jukskei uherereyemo i Johannesburg. Uretse ibyo bikorwa byo gusana, SUNCASA izavugurura inkengero z’imigezi n’ibishanga ndetse inongere ubuso buteyeho ibiti mu mijyi hagamijwe guhangana n’ingaruka z’ubushyuhe bukabije bwo mu iyo mijyi uko ari itatu.
Uburyo dukoramo
Umusaruro uzatangwa na SUNCASA ushingiye ku byiyumvo bitatu by’ingenzi:
- Gusobanukirwa neza n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe n’uko zibasira abagabo n’abagore mu buryo butandukanye bizatuma abantu barushaho kwakira NbS zishyizwe mu bikorwa hubahirijwe ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye.
- Abafatanyabikorwa b’ahakorerwa umushinga bafite ubushake no kwiyemeza kwakira ibisubizo bishingiye ku bidukikije (NbS) nk’uburyo bwiza kandi bw’ingirakamaro bwo guhangana n’ibibazo by’imihindagurikire y’ibihe.
- Abayobozi b’inzego z’imijyi n’abandi bafatanyabikorwa biteguye guhindura uburyo bw’imiyoborere kugira ngo barusheho kwita ku buringanire,ubwuzuzanye, kudaheza no gushyira mu bikorwa ibisubizo bikwiriye.
Intego zacu
Umushinga wa SUNCASA ugamije:
- gutegura no gushyira mu bikorwa ibisubizo bishingiye ku bidukikije (NbS) byita ku buringanire n’ubwuzuzanye, hagamijwe kubungabunga ibyogogo, kugabanya ibyago by’imyuzure no gutanga amazi ahagije;
- guteza imbere ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye no kudaheza, binyuze mu gukuraho inzitizi zibangamira abagore n’amatsinda atitabwaho mu ifatwa ry’ibyemezo, igenamigambi, ishyirwa mu bikorwa no kugenzura ibikorwa byo guhangana n’ihindagurika ry’ibihe;
- kubaka imibereho irambye no kurengera ibinyabuzima by’aho umushinga ukorera;
- guhanga imirimo mishya ishingiye ku bidukikije;
- kuzamura imibereho myiza y’abaturage binyuze mu kongera ibyanya rusange bitoshye.
ABAKOZI BACU
Benjamin Simmons
Senior Director, Economic Law and Policy
Todd Gartner
Director, Cities4Forests and Natural Infrastructure, WRI
Aklilu Fikresilassie
Director, Thriving Resilient Cities, WRI Africa; Representative of WRI in Ethiopia
Alec Crawford
Director, Nature for Resilience
Janina Schnick
Lead, SUNCASA Project
Alemakef Tassew
Urban Development Project Specialist, WRI Africa
Amanda Gcanga
Country Lead for Urban Water Resilience & Senior Urban Policy Analyst, WRI
Ana Balanean
Policy Advisor, Gender Equality and Social Inclusion
Ayushi Trivedi
Research Associate, Gender and Social Equity, WRI
Cesar Henrique Arrais
Senior Communications Officer
Clare Blackwell
Research Analyst II, WRI
Daniela Facchini
Director, Global Operations and Program Management, WRI Ross Center for Sustainable Cities
David Uzsoki
Lead, Sustainable Finance
Dimple Roy
Director, Water and Director, Manitoba Relations
Eden Takele
Engagement & Communications Specialist, Climate Program and WRI Ross Center for Sustainable Cities, WRI Africa
Hellen Wanjohi-Opil
Resilience African Cities Lead, WRI Africa
Joey Simoes
Hydrologist
Josephine Apajo
Planning, Monitoring and Evaluation Learning Manager, WRI Africa
Liesbeth Casier
Lead, Public Procurement and Sustainable Infrastructure
Lisa Beyer
Urban Water Infrastructure Manager, WRI
Lizzie Marsters
Environmental Finance Manager, Natural Infrastructure, WRI
Lynn Wagner
Senior Director, International Environmental Governance
Marc Manyifika
Country Lead for Urban Water Resilience/Lead Spatial Planner for the program, WRI Africa
Matthew TenBruggencate
Communications Manager
Meghan Stromberg
Urban Resilience Project Coordinator, WRI Ross Center for Sustainable Cities
Michail Kapetanakis
Policy Advisor, Sustainable Infrastructure
Nona Rogava
Project Manager
Pablo Lazo
Director of Urban Development, WRI Ross Center for Sustainable Cities
Richard Grosshans
Lead, Bioremediation
Sadof Alexander
Communications Manager, Cities4Forests, WRI
Samantha Boardley
Associate
Stanley Chasia
Policy Advisor, NBS Biophysical Monitoring
Stefan Jungcurt
Lead, SDG Indicators and Data
Tigist Mergya
Project Assistant
Tristan Easton
Senior Project Manager