KU BIDUKIKIJE MU BICE BY’IMIJYI
Ibikorwa bya SUNCASA byo kubungabunga ibidukikije muri rusange no gusubiza ubuzima ibyogogo bitandukanye bigamije kongerera imijyi yo muri Africa ubushobozi bwo guhangana no kubana n’ingaruka zituruka ku mihindagurikire y’ibihe, by’umwihariko imyuzure n’amapfa, no kugarura urusobe rw’ibinyabuzima kugirango ubutaka n’amazi byangiritse byongere bibashe kuba isoko y’ubuzima bwiza.
Bibiri bya gatatu by’imijyi yo muri Afurika bifite ibyago bikomeye byo kuba bishobora kwibasirwa n’ingaruka zituruka ku mihindagurikire y’ibihe, kandi abayituye b’amikoro make nibo bagerwaho n’ibyago kurusha abandi. Ingamba zo kubungabunga ibidukikije (NbS) ni uburyo bufatwa nk’ububoneye mu nzira yo kugabanya ibyago bituruka ku mihindagurikire y’ibihe no kongera ubushobozi bwo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.
SUNCASA igamije gutanga umusanzu ku bibazo by’imihindagurikire y’ibihe byugarije Dire Dawa (Etiyopiya), Kigali (Rwanda) na Johannesburg (Afurika y’Epfo). Ibyo bibazo bitizwa umurindi n’urusobe rw’ibibazo bitandukanye harimo kwaguka kw’imijyi ku rugero rukabije, imiyoberere ijegajega mu bijyanye no kubungabunga ibidukikije, ibikorwa remezo bidafatika, umubare munini w’abaturage bakennye, n’ubushobozi buke bwo kwifashisha mu gihe habayeho ingaruka zitateganyijwe z’imihindagurikire y’ibihe.
Umushinga wa SUNCASA ubungabunga ibidukikije binyuze mu kuremera ibimera n’ibindi binyabuzima aho biba hatunganye kandi bigakurira hamwe. Umushinga ufasha ibidukikije gusohoza inshingano zabyo nkuko bikwiye, nk’amashyamba kuba yatanga umwuka mwiza cyangwa yafata imyuka mibi yangiza ikirere. Umushinga ufasha kunoza uburyo ibidukikije bibungabungwa no kurema ibyanya bitoshye wifashishije uruvange rw’ ibiti gakondo bibereye buri gace umushinga ukoreramo kandi bizafasha abaturage mu buryo butandukanye. Ibi bikorwa by’umushinga nibyo bitanga umusanzu mu kugabanya ibyago by’imyuzure n’inkangu ndetse n’isuri, kugabanya ubushyuhe bukabije mu mijyi ndetse no kurinda urusobe rw’ibinyabuzima.
SUNCASA izafasha inzego z’ubuyobozi, abashakashatsi, imiryango itari iya leta, amashyirahamwe y’abagore, n’indi miryango yihariye muri buri mujyi gutegura, gushyira mu bikorwa, gukurikirana no gukora ubuvugizi bw’ ibisubizo bishingiye ku bidukikije (NbS) bikenewe ugendeye ku miterere y’ahantu. Ikindi SUNCASA izakora ni ukubakira ubushobozi abafatanyabikorwa bayo ikanabahugura bihagije kuburyo babasha gushyira mu bikorwa imishinga inyanye no gusakaza ibisubizo bishingiye ku bidukikije mu buryo buteza imbere intego z’abaturage zo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.
Ibikorwa bya SUNCASA byo gusakaza ibisubizo bishingiye ku bidukikije (NbS) mu bice by’mijyi
Gusazura amashyamba
Gutera ibiti mu bice by’Imijyi
Gutera amashyamba mashya
Kurandura ibinyabuzima by’inzaduka byangiza
Gutera ibiti gakondo
Gutera ibiti bivangwa n’imyaka
Gucunga imbago z’imigezi hifashishijwe ibimera
Gukura imyanda mu migezi
Gusubiza ubuzima ibishanga (Photo: Paul Kagame | Flicker)
IBINDI BIFITANYE ISANO
Learning Guide: Urban Forests for Healthier Cities
This guide covers the basics of successful urban forest management. Identify the groups that are essential to effective urban forest stewardship at multiple scales. Explore some of the plans, policies and regulations that cities can use to maintain, strengthen and expand urban forests. Finally, draw inspiration from cities around the world and the practices that helped them achieve their urban forest goals.
Enhancing Biodiversity Co-Benefits From Nature-Based Solutions for Adaptation in Practice
By sharing promising practices and lessons learned, these case studies seek to inform and inspire adaptation practitioners and planners to help ensure that biodiversity co-benefits are captured throughout the lifetime of a project.
Building Resilience With Nature: Maximizing Ecosystem-based Adaptation through National Adaptation Plan Processes
This document provides guidance on maximizing ecosystem-based adaptation through National Adaptation Plan processes.