Kigali
Muri Kigali, mu Rwanda, umushinga SUNCASA uzasubiranya ibice biturukamo amazi hejuru y’icyogogo cy’uruzi rwa Nyabarongo y’epfo, hagamijwe kugabanya ibyago by’imyuzure, inkangu ndetse n’isuri. Uyu mushinga uzakemura ibyo bibazo ukoresheje ibisubizo bishingiye ku bidukikije (NbS) kandi byimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, birimo gutera amashyamba, gusubiranya amashyamba yangiritse, ibiti bivangwa n’imyaka, no gutera ibiti mu mijyi. Ibi byose bigamije kongerera abantu basaga 975,000 ubushobozi bwo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.
Kigali ihanganye n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe zigenda ziyongera, cyane cyane imyuzure n’inkangu, bitewe n’imiterere y’Umujyi ufite imisozi ihanamye ndetse no kwaguka kwawo kwihuse. Mu Turere twa Kicukiro, Nyarugenge na Gasabo, aho ibikorwa bya NbS bizakorerwa, hari ibice bifite ubuhaname buri ku kigero cyo hejuru ku buryo bishyira ubuzima bw’imiryango myinshi ahaturiye mu kaga k’inkangu n’imyuzure.
Ku bufatanye n’abafatanyabikorwa b’imbere mu gihugu, ibikorwa bya SUNCASA bizafasha kubungabunga ibice bitanga amazi byo hejuru y’icyogogo cy’uruzi rwa Nyabugogo y’epfo, binyuze muri gutera ibiti bivangwa n’imyaka, gutera amashyamba mashya no gusubiranya amashyamba yangiritse. Hateganyijwe kandi gutera ibimera bifata ubutanga mu nkengero za ruhurura n’inkengero z’imigezi bityo bikarinda ubuzima bw’abaturage buri mu kaga, ariko hanabungabungwa urusobe rw’ibinyabuzima.
Ibikorwa bya NbS mu cyogogo cya Nyabarongo y’Epfo