SUNCASA | Woman and man from ARCOS Network planting seedlings in a project nursery in Kigali. (Photo: William Bidibura | ARCOS Network | SUNCASA)

UBURINGANIRE NO KUDAHEZA

Umushinga wa SUNCASA ugamije kugabanya inzitizi zibangamira uruhare rw’abagore n’andi matsinda adahagarariwe bihagije mu igenamigambi, ishyirwa mu bikorwa, n’igenzura ry’imishinga isakaza ibisubizo bishingiye ku bidukikije mu mijyi (NbS) ya Dire Dawa (Etiyopiya), Kigali (u Rwanda), na Johannesburg (Afurika y’Epfo).

Imihindagurikire y’ibihe n’iyangirika ry’urusobe rw’ibinyabuzima bigira ingaruka ku mibereho y’abaturage mu buryo butandukanye ugendeye ku gitsina cyabo cyangwa ku bindi biranga imibereho y’abantu. Abakunze guhabwa akato bakanahezwa usanga ingaruka zibageraho ziruta iz’abandi. Bitewe n’amateka, n’imico ishingiye ku ruhare rw’uburinganire n’imyitwarire yemewe na rubanda, abagore n’abakobwa kimwe n’abagabo n’abahungu bagira uruhare rutandukanye mu kubona, gukoresha no gucunga umutungo Kamere.

Urugero, kuva kera abagore usanga barebwa n’inshingano zo gushaka ibyo kurya n’amazi kurusha uko abagabo babisabwa bityo bituma babaho nta bundi bwinyagamburiro bafite usibye gutungwa no gukoresha umutungo kamere. 

Kugira ngo SUNCASA igire ingaruka nziza kandi itange umusaruro kuri bose, yateguwe itekereje kuri iyo myitwarire itandukanye, inshingano, n’ubumenyi butandukanye, ndetse no kurwanya imyitwarire n’imigenzo irimo ivangura rishingiye ku gitsina. Uyu mushinga uzafasha gutanga ubumenyi ku baturage ku kamaro ko kwimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu gushyira mu bikorwa NbS, cyane cyane mu bagabo n’abafata ibyemezo.

SUNCASA izafasha mu gutegura ibiganiro ku mbogamizi zituma ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye ritubahirizwa mu buzima busanzwe cyangwa mu bijyanye n’imiyoborere. Intego ni ugutanga amahirwe menshi yo kunoza uburyo abagore n’andi matsinda adahagarariwe bihagije babona ijambo mu ifatwa ry’ibyemezo no kubafasha kugira ubushobozi bwo kugira uruhare rufatika mu mishanga ya NbS no mu buyobozi bwayo ku rwego rw’aho batuye. Byongeye kandi, SUNCASA izafasha inzego z’ibanze gushyira mu bikorwa politiki na gahunda zishingiye ku buringanire mu byerekeye NbS, bigatanga umusanzu mu gufata ibyemezo bishingiye ku mahame y’ubwuzuzanye.

INTEGO ZA SUNCASA KU BIJYANYE N’ UBURINGANIRE,UBWUZUZANYE NO KUDAHEZA 

  • Guhindura imyumvire: Gushyigikira imyumvire myiza ishingiye ku buringanire n’ubwuzuzanye muri sosiyete, igamije guteza imbere uburenganzira bw’abagore n’andi matsinda adahagarariwe bihagije.
  • Gutanga amahirwe: Gufasha abagore n’andi matsinda adahagarariwe bihagije kugira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa rya NbS no kubona umwanya mu ifatwa ry’ibyemezo.
  • Kunga ubumwe: Gushyigikira imiryango y’abagore n’andi matsinda kugira uruhare rufatika mu miyoborere ya NbS ku rwego rw’aho batuye, no gufasha inzego z’ibanze nk’abafite inshingano kugira imyanzuro ishingiye ku buringanire.
     

Ingingo ngenderwaho zijyanye n’uburinganire,ubwizuzanye no kudaheza  mu mushinga wa NbS

SUNCASA | Kinyarwanda - GESI