SUNCASA | SUNCASA volunteers working on afforestation of the Ada Kebele region in Dire Dawa, Ethiopia.

Dire Dawa

I Dire Dawa muri Etiyopiya, umushinga SUNCASA uzafasha ku buryo uruzi rwa Dechatu rusubirana ubushobozi bwo kwirinda kuzahazwa n’imyuzure, inkangu, n’ibindi bibazo byibasira umutungo kamere w’amazi. Abantu barenga 200, 000 batuye mu bice byibasirwa cyane n’imyuzure bazungukira muri uyu mushinga wo gusakaza ibisubizo bishingiye ku bidukikije mu Mijyi (NbS) hibandwa no kwimakaza ihame ry’umuringanire,ubwizuzanye no kudaheza. Muri ibyo bisubizo harimo gutera amashyamba mashya, kubungabunga inkombe z’uruzi, gutera ibiti bivangwa n’imyaka mu kugabanya umuvuduko w’amazi atemba no guzahura imibereho, ndetse no gutera ibiti mu mujyi mu rwego rwo kugabanya ingaruka z’imyuzure n’ubushyuhe. 

Imyuzure itunguranye, inkangu, n’amapfa ni bimwe mu byago by’imihindagurikire y’ibihe ibangamiye agace ka Dire Dawa. Imibereho y’abaturage mu rwego rw’ubuzima n’ubukungu bibangamiwe cyane n’ubushyuhe bukabije ndetse n’ibura ry’amazi bitewe n’uko amazi yo munsi y’ubutaka agenda agabanuka. 

Umushinga SUNCASA uzakorana n’abafatanyabikorwa mu gihugu imbere mu gushyira mu bikorwa NbS, hitawe cyane cyane ku midugudu yo mu mujyi no mu cyaro ikunda kwibasirwa n’imyuzure. Ibisubizo bishingiye ku bidukikije bizakorwa n’umushinga SUNCASA bizafasha kugabanya imyuzure itunguranye n’inkangu, kwiyongera kw’amazi yo munsi y’ubutaka, kwaguka kw’inkombe z’uruzi zikingiwe ndetse n’amahirwe y’imirimo yo gutera ibiti, kubyaza ubutaka umusaruro neza kurushaho, kwongera umusaruro w’ibihingwa, no gusakaza ikoranabuhanga.  

Uyu mushinga uzagirira akamaro abantu babarirwa hagati ya 3500 na 4000 binyuze mu nzira y’amahugurwa yo kwongera ubushobozi no guhanga amahirwe y’imirimo mu byerekeye gukora ingemwe, ubuvumvu, guca imiringoti, gukora ifumbire, n’ibindi bifitanye isano n’umushinga. Ikindi umushinga uzakora ni uguteza imbere ubusitani mu mijyi, nko gushyiraho za parike mu mijyi no gutera ibiti mu byanya rusange, mu ngo z’abantu ku giti cyabo, n’iruhande rw’imihanda. 
 

Ibikorwa by’umushinga SUNCASA mu kibaya cy’uruzi rwa Dechatu

SUNCASA | Kinyarwanda - Dire Dawa Watershed